Lk 1

1 Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy’imvaho cy’ibyemewe natwe rwose,

2 nk’uko twabibwiwe n’abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b’ijambo ry’Imana.

3 Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,

4 kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby’ukuri.

Marayika ahanurira Zakariya ko azabyara Yohana

5 Ku ngoma ya Herode umwami w’i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.

6 Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose ari inyangamugayo.

7 Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.

8 Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w’ubutambyi imbere y’Imana, kuko umugabane we utahiwe n’igihe,

9 ubufindo buramufata nk’uko umugenzo w’abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw’Uwiteka kōsa imibavu.

10 Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.

11 Maze marayika w’Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw’igicaniro cy’imibavu,

12 Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba,

13 ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.

14 Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe,

15 kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.

16 Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo,

17 azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”

18 Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru?”

19 Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y’Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.

20 Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”

21 Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero.

22 Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.

23 Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe.

24 Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu

25 aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.”

Gaburiyeli abwira Mariya yuko azabyara Yesu

26 Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti,

27 ku mwari wari warasabwe n’umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry’uwo mwari ni Mariya.

28 Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”

29 Ariko we ahagarika umutima cyane w’iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.

30 Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana.

31 Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.

32 Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi,

33 azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.”

34 Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?”

35 Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.

36 Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y’umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu,

37 kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

38 Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w’Umwami Imana, bimbere uko uvuze.” Nuko marayika amusiga aho aragenda.

Mariya ajya gusura Elizabeti, ashima Imana

39 Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy’urukiga mu mudugudu w’i Yudaya,

40 yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti.

41 Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera

42 avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n’imbuto yo mu nda yawe irahirwa.

43 Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w’Umwami wanjye angendereye?

44 Ijwi ry’indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.

45 Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”

46 Mariya aravuga ati

“Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana,

47 N’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye,

48 Kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo,

Kandi uhereye none ab’ibihe byose bazanyita Uhiriwe.

49 Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye,

N’izina rye ni iryera.

50 Imbabazi ze ziri ku bamwubaha,

Uko ibihe bihaye ibindi.

51 Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe,

Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.

52 Anyaze abakomeye intebe zabo,

Ashyize hejuru aboroheje.

53 Abashonje yabahagije ibyiza,

Naho abakire yabasezereye amāra masa.

54 Atabaye Isirayeli umugaragu we,

Kuko yibutse imbabazi ze,

55 Yasezeranije ba sogokuruza,

Ko azazigirira Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose.”

56 Nuko Mariya amara amezi nk’atatu kwa Elizabeti, abona gutaha.

Kuvuka kwa Yohana Umubatiza

57 Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu.

58 Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.

59 Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.

60 Nyina arabasubiza ati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.”

61 Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!”

62 Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita.

63 Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.”

64 Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n’ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana.

65 Abaturanyi bose baterwa n’ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y’i Yudaya yose.

66 Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k’Umwami Imana gukomeza kubana na we.

Indirimbo ya Zakariya

67 Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati

68 “Umwami ahimbazwe, Imana y’Abisirayeli,

Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.

69 Kandi iduhagurukirije ihembe ry’agakiza,

Mu nzu y’umugaragu wayo Dawidi,

70 (Nk’uko yavugiye mu kanwa k’abera bayo,

Bahanuraga uhereye kera kose.)

71 Kudukiza abanzi n’amaboko y’abatwanga bose,

72 Kugirira ba sogokuruza imbabazi,

No kwibuka isezerano ryayo ryera,

73 Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu,

74 Ko nitumara gukizwa amaboko y’abanzi bacu,

Tuzayisenga tudatinya,

75 Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.

76 “Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose,

Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze,

77 No kumenyesha abantu be iby’agakiza,

Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.

78 Ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu,

Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,

79 Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,

No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.”

80 Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =