Lk 10

Yesu atuma abigishwa mirongo irindwi

1 Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose.

2 Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.

3 Nimugende, dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega.

4 Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira.

5 Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’

6 Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira.

7 Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze.

8 Kandi umudugudu wose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye,

9 mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw’Imana burabegereye.’

10 Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti

11 ‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw’Imana bubegereye.’

12 Ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy’uwo mudugudu.

13 “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu.

14 Ariko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.

15 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu.

16 “Ubumvira ni jye aba yumviye, n’ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n’Uwantumye.”

Intumwa mirongo irindwi zigaruka

17 Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”

18 Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.

19 Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.

20 Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”

21 Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

22 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”

23 Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba,

24 kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”

Umugani w’Umusamariya w’umunyambabazi

25 Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”

26 Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?”

27 Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

28 Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.”

29 Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?”

30 Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.

31 Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.

32 N’Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.

33 Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe

34 aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza.

35 Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’

36 “Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?”

37 Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.”

Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.”

Ibya Marita na Mariya

38 Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe.

39 Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami Yesu yumva ijambo rye.

40 Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”

41 Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi

42 ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 7 =