Mika 2

1 Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo.

2 Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we.

3 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.

4 Uwo munsi muzaba iciro ry’umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w’ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ”

5 Ni cyo gituma mu iteraniro ry’Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi.

6 Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurira koko, kandi ibiteye isoni ntibizashira.

7 Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w’Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amarira ugenda atunganye?

8 “Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk’umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo.

9 Abagore b’ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose.

10 Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze.

11 “Umuntu ugendana umwuka w’umuyaga n’ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n’ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko.

12 “Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk’intama z’i Bosira, nk’umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.”

13 Usenya yazamukiye imbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo, umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =