Mt 1

Amazina ya ba sekuruza ba Yesu

1 Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:

2 Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se,

3 Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu,

4 Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,

5 Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi,

6 Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.

Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya,

7 Salomo yabyaye Rehobowamu, Rehobowamu yabyaye Abiya, Abiya yabyaye Asa,

8 Asa yabyaye Yehoshafati, Yehoshafati yabyaye Yoramu, Yoramu yabyaye Uziya,

9 Uziya yabyaye Yotamu, Yotamu yabyaye Ahazi, Ahazi yabyaye Hezekiya,

10 Hezekiya yabyaye Manase, Manase yabyaye Amoni, Amoni yabyaye Yosiya,

11 Yosiya yabyaye Yekoniya na bene se, igihe bimuriwe i Babuloni.

12 Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli,

13 Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori,

14 Azori yabyaye Sadoki, Sadoki yabyaye Akimu, Akimu yabyaye Elihudi,

15 Elihudi yabyaye Eleyazari, Eleyazari yabyaye Matani, Matani yabyaye Yakobo,

16 Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo.

17 Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane.

Kuvuka kwa Yesu, uko kwagenze

18 Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera.

19 Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa.

20 Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.

21 Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”

22 Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo

23 “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,

Azitwa Imanweli”,

risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.

24 Yosefu akangutse abigenza uko marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we.

25 Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 13 =