Nah 3

Kurimburwa kw’i Nineve

1 Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.

2 Urusaku rw’ikiboko, urusaku rwo guhinda kw’inziga, imirindi y’amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy’amagare y’intambara asimbuka,

3 ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n’inkota irabya indimi, n’icumu rirabagirana, n’abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n’abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo

4 ibyo byose byatewe n’ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w’umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n’imiryango uburozi bwe.

5 Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n’amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.

6 Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa.

7 Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro?

8 Mbese uruta i No Amoni hari hagati y’imigezi, hazengutswe n’amazi, igihome cyaho ari inyanja n’urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja?

9 Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n’Abalubimu bari abafasha bawe.

10 Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n’abana babo bato babesagurije mu mahuriro y’amayira yose, n’abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu.

11 Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n’abanzi.

12 Ibihome byawe byose bizamera nk’imitini yeze imbuto z’imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k’umuryi.

13 Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y’igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe.

14 Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry’amatafari.

15 Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n’inkota ikumareho nk’uburima, wigwize nk’uburima, wigwize nk’inzige.

16 Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira.

17 Ibikomangoma byawe bimeze nk’uburima, n’abagaba bawe nk’inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w’ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi.

18 Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya.

19 Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =