Neh 6

Umurimo w’Imana udeheshwa n’ubugambanyi n’ibikangisho

1 Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.

2 Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.

3 Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.”

4 Bantumaho batyo kane, nanjye mbasubiza ntyo.

5 Maze Sanibalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu atyo, afite urwandiko rurambuye mu ntoki ze

6 rwari rwanditswemo ngo

“Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n’Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike kandi ngo urashaka kuba umwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa.

7 Ngo washyizeho n’abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”

8 Nanjye mutumaho nti “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.”

9 Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe.

Ariko Mana yanjye, unkomereze amaboko!

10 Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wari ukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y’Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z’urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”

11 Ndamusubiza nti “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.”

12 Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.

13 Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugira ngo bantuke.

14 Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.

Inkike zuzura

15 Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri tuzubaka.

16 Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.

17 Muri iyo minsi imfura zo mu Bayuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi, kandi iza Tobiya zikabageraho.

18 Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we kuko yari muramu wa Shekaniya mwene Ara, kandi n’umuhungu we Yehohanani yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya.

19 Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + four =