Neh 8

Basoma amategeko barayasobanura

1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry’amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy’amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.

2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse.

3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko.

4 Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw’ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw’iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.

5 Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y’abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.

6 Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru.

Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.

7 Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n’Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.

8 Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.

9 Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.

10 Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”

11 Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.”

12 Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro by’ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.

Iminsi mikuru y’ingando bayisubizaho

13 Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abantu bose n’abatambyi n’Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y’amategeko.

14 Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,

15 kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose n’i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y’imyelayo n’ay’iminzenze, n’ay’imihadasi n’ay’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsikanye, muce ingando nk’uko byanditswe.”

16 Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y’inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by’inzu y’Imana, no ku karubanda ku irembo ry’amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.

17 Iteraniro ryose ry’abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.

18 Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w’ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye. Bagira ibirori by’iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk’uko itegeko ryari riri.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 2 =