Yer 4

Imana yinginga Abayuda ngo bihane

1 Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti

2 ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w’ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”

3 Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.

4 Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b’u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk’umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n’ububi bw’ingeso zanyu.

5 “Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n’i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n’inkike.’

6 Mushinge ibendera aherekera i Siyoni, mwiyarure ntimurushye muzuyaza, kuko ngiye kuzana icyago kizaturuka ikasikazi no kurimbuka gukomeye.”

7 Intare yasohotse mu kibira cyayo, kandi umurimbuzi w’amahanga yarahagurutse ava iwe, azanywe no guhindura igihugu cyawe umwirare, n’imidugudu yawe ikaba imisaka igasigara itagira uyituyemo.

8 Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw’Uwiteka butatuvuyeho.

9 Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi umutima w’umwami uziheba, n’imitima y’ibikomangoma na yo, kandi abatambyi bazumirwa n’abahanuzi bazashoberwa.”

10 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka, ni ukuri washutse aba bantu n’ab’i Yerusalemu ubwo wavugaga uti ‘Muzagira amahoro’, none inkota ikaba yabageze no ku mutima.”

11 Icyo gihe ubu bwoko n’ab’i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b’ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,

12 ahubwo ni umuyaga usumbye ibyo, ni wo uzangeraho. Noneho ngiye kubacira imanza.”

13 Dore azaza ameze nk’ibicu, n’amagare ye y’intambara azaba ameze nka serwakira, amafarashi ye azarusha ibisiga imbaraga. Tubonye ishyano kuko tugiye kunyagwa!

14 Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?

15 Kuko ijwi rivuga riturutse i Dani rikavuga inkuru z’ibyago, riturutse no mu misozi ya Efurayimu.

16 “Mubitekerereze amahanga, dore muburire i Yerusalemu muti ‘Abaje kuhakuba baraza baturuka mu gihugu cya kure, kandi bahuruza ingoma yo gutera imidugudu y’u Buyuda.

17 Barahakubye bameze nk’abarinzi b’umurima kuko hangomeye.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

18 “Inzira yawe n’imirimo yawe ni byo biguteje ibyo bitero, icyo ni icyaha cyawe. Ni ukuri biragusharirira kuko bikugeze mu mutima.”

Imana iririra Abayuda banze kwihana

19 Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye.

20 Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.

21 Nzahereza he ndeba ibendera ry’intambara, kandi nkumva ijwi ry’impanda?

22 Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.

23 Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru na ryo nta mucyo rifite.

24 Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega.

25 Nitegereje mbona nta muntu uhari, n’ibisiga byose byo mu kirere byahunze.

26 Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y’Uwiteka ku bw’uburakari bwe bukaze.

27 Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.

28 Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”

29 Umudugudu wose uhungishwa n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo.

30 Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by’izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.

31 Kuko numvise ijwi nk’iry’umugore uri ku nda no gushinyiriza nk’ubyara uburiza, ijwi ry’umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y’abanyica!”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 5 =