Yow 2

Inzige azigereranya n’Umunsi w’Uwiteka uzabaho

1 Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi

2 umunsi w’umwijima w’icuraburindi, umunsi w’ibicu bya rukokoma n’ibihu. Uko umuseke utambikira mu mpinga z’imisozi, ni ko ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumeze nka bwo, kandi hanyuma yabwo nta buzaboneka, ndetse no kugeza mu bihe byinshi bizakurikiraho.

3 Umuriro urakongora imbere yabwo, kandi inyuma yabwo ibirimi by’umuriro biragurumana. Imbere yabwo igihugu kimeze nka ya ngobyi yo muri Edeni, inyuma yabwo ni amatongo masa nta cyaburokoye.

4 Ubarebye abona basa n’amafarashi, kandi birukanka nk’abagendera ku mafarashi.

5 Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw’amagare y’intambara ari mu mpinga z’imisozi, nko kugurumana nk’ibirimi by’umuriro bikongora ibishakashaka, nk’ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara.

6 Imbere yabo abantu bamarwa n’ubwoba, mu maso habo bose harasuherwa.

7 Bihuta nk’intwari, burira inkike nk’abarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda.

8 Kandi nta wuca ku wundi umuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira.

9 Basimbukira umudugudu bakiruka ku nkike z’amabuye, bakurira amazu, bakamenera mu madirishya nk’abanyazi.

10 Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima n’ukwezi kukijima, kandi n’inyenyeri zikareka kumurika.

11 Uwiteka arangurura ijwi imbere y’ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?

12 Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”

13 Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi.

14 Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, mubone uko mutura Uwiteka Imana yanyu amaturo y’ifu n’ay’ibinyobwa?

15 Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera,

16 muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n’abana n’abakiri ku ibere, umukwe nasohoke mu nzu ye, n’umugeni mu nzu yarongorewemo.

17 Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y’umuryango w’urusengero n’igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab’umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n’abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’ ”

18 Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.

19 Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n’amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,

20 ahubwo ingabo z’ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz’imbere zigwe mu nyanja y’iburasirazuba, n’iz’inyuma zigwe mu nyanja y’iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.”

21 Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye.

22 Ntimutinye mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe, kuko ubwatsi bwo mu butayu bumeze, n’ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n’umuzabibu byeze cyane.

23 Noneho munezerwe bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iy’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere.

24 Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n’amavuta ya elayo, isesekare.

25 “Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.

26 Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.

27 Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Ni ukuri ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + one =