Yow 4

Imana izahana amahanga yarenganyaga Isirayeli

1 “Nuko dore muri iyo minsi no muri icyo gihe, ubwo nzagarura abajyanywe ari imbohe b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu,

2 nzateranya amahanga yosenyamanurire mu gikombe cya Yehoshafati. Ni ho nzabaciraho urubanza rw’ubwoko bwanjye, ari bwo mwandu wanjye Isirayeli, abo batatanyije mu mahanga, bakigabanya igihugu cyanjye.

3 Kandi bafindiye ubwoko bwanjye, bagurana umuhungu maraya n’umukobwa bakamugurana inzoga, kugira ngo babone ibyokunywa.

4 “Namwe Tiro n’i Sidoni, n’abatuye aherekeye i Bufilisitiya, duhuriye he? Mbese murashaka kunyitura ibyo nabagiriye? Niba mushaka kunyitura, nzabagarurira inyiturano yanyu vuba n’ingoga, ijye ku mitwe yanyu. Amosi 1.6-10; Zef 2.4-7; Zek 9.1-7; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14

5 Kuko mwatwaye ifeza yanjye n’izahabu yanjye, mukajyana mu nsengero zanyu ibintu byanjye byiza by’igikundiro.

6 Kandi abana b’u Buyuda n’i Yerusalemu mwabaguze n’Abagiriki, kugira ngo mubajyane kure y’igihugu cyabo,

7 dore nzabagarura mbavane mu bihugu mwabaguriyemo, kandi nzabitura inyiturano zijye ku mitwe yanyu,

8 kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurira ab’i Yuda, na bo bazabagurira ab’i Sheba, ubwoko bwa kure, kuko Uwiteka ari we ubivuze.”

9 Nimwamamaze ibi mu mahanga, mwitegure intambara muhagurutse intwari, abarwanyi bose bigire hafi bazamuke.

10 Amasuka yanyu muyacuremo inkota, n’imihoro yanyu muyicuremo amacumu, n’umunyantegenke na we ahige ko ari intwari.

11 Nimubanguke muze, abo mu mahanga y’impande zose mwe, muteranire hamwe. Uwiteka, ugabe intwari zawe zihamanuke.

12 “Abanyamahanga nibahaguruke, bazamuke bajye mu gikombe cya Yehoshafati, kuko ari ho nzicara nkahacira imanza amahanga yo mu mpande zose.

13 Muzane imihoro kuko ibisarurwa byeze, nimuze mwenge kuko umuvure wuzuye, n’ibibindi bisendereye. Erega ibibi byabo ni byinshi!”

14 Dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi.

15 Izuba rirazimye n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika.

16 Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome.

17 “Ubwo muzamenya yuko ndi Uwiteka Imana yanyu, mba i Siyoni ku musozi wanjye wera, icyo gihe i Yerusalemu hazaba ahera, kandi nta bagenzi bazongera kuhanyura ukundi.

18 “Uwo munsi imisozi izatobokamo vino iryoshye, kandi amata azatemba ava mu misozi, n’imigezi yose y’i Buyuda izuzuramo amazi, isōko izatoboka mu rusengero rw’Uwiteka, itembere mu gikombe cy’i Shitimu.

19 “Egiputa hazaba amatongo masa, na Edomu hazaba ikidaturwa kirimo ubusa, bazize inabi bagiriye Abayuda, kuko mu gihugu cyabo basheshe amaraso atariho urubanza.

20 Ariko i Buyuda hazahoraho iteka, n’i Yerusalemu ibihe byose.

21 Kandi nzeza amaraso yabo ntari nejeje, kuko Uwiteka aba i Siyoni.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 4 =