Yoz 7

Abisirayeli batera kuri Ayi bakaneshwa

1 Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro.

2 Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi y’i Betaveni iburasirazuba bw’i Beteli, arababwira ati “Nimugende mutate icyo gihugu.” Nuko abo bagabo bajya gutata kuri Ayi.

3 Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati “Abantu bose ntibajyeyo, hagende nk’ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirwe uruhiriza abantu bose ubusa uboherezayo, kuko abaho ari bake.”

4 Nuko abantu baragenda bari nk’ibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa n’abo kuri Ayi.

5 Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y’irembo ryabo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima y’abantu ishya ubwoba ihinduka nk’amazi.

Yosuwa arira, asobanuza Uwiteka impamvu zabyo

6 Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, ageza nimugoroba we n’abakuru b’Abisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe.

7 Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y’Abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani!

8 None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo?

9 Abanyakanāni n’abo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuru uzarirengera ute?”

10 Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye?

11 Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.

12 Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y’ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.

13 Byuka wejeshe abantu uti ‘Mwiyereze umunsi w’ejo kuko Uwiteka Imana y’Abisirayeli ivuze iti: Muri mwe hariho uwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere y’ababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe.

14 Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nuko umuryango Uwiteka azarobanura uzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandi urubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye haza umuntu umwe umwe.

15 Nuko uzafatanwa ibyashinganywe azatwikanwe n’ibyo afite byose, kuko yishe isezerano ry’Uwiteka agakora ishyano mu Bisirayeli.’ ”

Akani afatwa, abyatura, bamwica

16 Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli n’imiryango yabo uko iri, umuryango wa Yuda uratoranywa.

17 Yigiza hafi amazu y’Abayuda afata inzu ya Zera, yigiza hafi inzu y’Abazera n’imbyaro zayo, afata Zabudi.

18 Yigiza hafi urubyaro rwe umuntu umwe umwe, nuko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.

19 Maze Yosuwa abwira Akani ati “Mwana wanjye, ndakwinginze wubahe Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uyāturire, maze umbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.”

20 Akani asubiza Yosuwa ati “Ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje ni uku:

21 nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z’ifeza magana abiri, n’umuhimba w’izahabu w’igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n’ifeza iri munsi yabyo.”

22 Uwo mwanya Yosuwa yohereza intumwa, zigenda ziruka zihina mu ihema, zisanga bihishwe mu ihema rye n’ifeza iri munsi yabyo.

23 Nuko babikuramo babizanira Yosuwa n’Abisirayeli bose, babirambika imbere y’Uwiteka.

24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza n’umwambaro n’umuhimba w’izahabu, n’abana be, abahungu n’abakobwa, n’inka ze n’indogobe ze n’intama ze, n’ihema rye n’ibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori.

25 Bagezeyo Yosuwa aravuga ati “Ni iki cyatumye utugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.” Abisirayeli bose bamutera amabuye, n’urubyaro rwe barutera amabuye maze barabatwika.

26 Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy’amabuye, kiracyariho n’ubu.

Nuko Uwiteka arīgarura, areka uburakari bwe bukaze. Nuko izina ry’icyo gikombe ni Akori na bugingo n’ubu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + three =