Zak 6

Iyerekwa ry’amagare ane y’intambara, n’irya Shami

1 Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.

2 Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara.

3 Ku igare rya gatatu hari amafarashi y’imyeru, no ku rya kane hari ay’ibigina y’amabara y’ibitanga.

4 Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”

5 Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y’Umwami nyir’isi yose.

6 Ririya gare rikururwa n’amafarashi y’imikara rirajya mu gihugu cy’ikasikazi, ay’imyeru yaje ayakurikiye n’ay’amabara y’ibitanga, arajya mu gihugu cy’ikusi.”

7 Ay’amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.

8 Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy’ikasikazi, yurūye umwuka wanjyew’uburakari nari narakariyeigihugu cy’ikasikazi.”

9 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti

10 “Akira amaturo y’abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.

11 Bazaguhe ifeza n’izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru.

12 Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka.

13 Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’

14 Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw’Uwiteka.

15 “Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw’Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 12 =