I Yerusalemu hagereranywa n’inkono ivuga
1 Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
2 “Mwana w’umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w’i Babuloni ageze hafi y’i Yerusalemu.
3 Kandi ucire inzu y’abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi,
4 uyiteranyirizemo ibice by’inyama ndetse n’umuhore wose, ukuguru n’ukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose.
5 Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y’inkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye.
6 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye,
7 kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe n’umukungugu.
8 “ ‘Amaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhōra.
9 “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.
10 Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe.
11 Maze uyitereke ku makara y’umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo.
12 Yinanije umuruho nyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n’umuriro.
13 Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye.
14 Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n’imigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
16 “Mwana w’umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso.
17 Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by’abapfushije.”
18 Nuko mu gitondo mvuganye n’abantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye ngenza uko nategetswe.
19 Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanurira icyo ibyo bintu bidusūrira, bituma ugenza utyo?”
20 Maze ndababwira nti “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
21 ‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize bazagushwa n’inkota.
22 Namwe muzagenza nk’uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by’abapfushije.
23 Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n’inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n’ibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we.
24 Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabe ari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’
25 “Nawe mwana w’umuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo n’umunezero w’icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n’iby’inkoramutima na byo, ari byo bahungu babo n’abakobwa babo.
26 Mbese uwo munsi uzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe?
27 Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.”