Daniyeli yerekwa iby’impfizi y’intama n’isekurume y’ihene
1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.
2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,
3 nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera.
4 Mbona iyo mpfizi y’intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.
5 Nkibyitegereza mbona haje isekurume y’ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose. Kandi iyo sekurume y’ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.
6 Nuko itera ya mpfizi y’intama y’amahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga n’uburakari bukaze.
7 Mbona yegereye iyo mpfizi y’intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi y’intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurume y’ihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi y’intama imbaraga za ya sekurume y’ihene.
8 Isekurume y’ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by’ijuru.
9 Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi n’iburasirazuba n’igihugu gifite ubwiza.
10 Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n’inyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga.
11 Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo, rimukurahoigitambogihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka.
12 Izo ngabo hamwe n’igitambogihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw’igicumuro. Iby’ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.
13 Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by’igitambogihoraho n’igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n’izo ngabo bizasiribangwa?”
14 Aransubiza ati “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.”
Daniyeli asobanurirwa ibyo yeretswe
15 Nuko jye ubwanjye Daniyeli, maze kubona ibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubona mbona igisa n’umuntu kimpagaze imbere,
16 maze numva ijwi ry’umuntu riturutse hagati y’uruzi Ulayi arahamagara ati “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”
17 Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubita hasi nubamye, nuko arambwira ati “Umva yewe mwana w’umuntu, ibyo weretswe ni iby’igihe cy’imperuka.”
18 Ariko akimbwira ndarabirana nk’usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.
19 Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy’umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby’igihe cy’imperuka cyategetswe.
20 “Impfizi y’intama y’amahembe abiri wabonye, ni bo bami b’Abamedi n’Abaperesi.
21 Kandi ya sekurume y’ihene y’igikomo ni umwami w’i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y’amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.
22 Kandi nk’uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk’ay’uwa mbere.
23 “Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w’umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima.
24 Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n’ubwoko bw’abera.
25 Azagira imigambi ituma abashishwa byose n’uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w’abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.
26 Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni iby’ukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari iby’igihe gishyize kera.”
27 Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeye ndahaguruka nkora imirimo y’umwami ariko ntangazwa n’ibyo neretswe ibyo, nyamara nta muntu wabimenye.