Andi mategeko y’Imana
1 “Ntimukareme ibigirwamana by’ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y’amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
2 Mujye muziririza amasabato yanjye, mwubahe Ahera hanjye. Ndi Uwiteka.
Ibyo Imana isezeranya Abisirayeli nibayumvira
3 “Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira,
4 nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo.
5 Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry’inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba. Muzajya murya ibyokurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro.
6 “Kandi nzaha igihugu kugira amahoro, muzaryama ari nta wubateye ubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z’inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu.
7 Muzirukana ababisha banyu, bagushirizwe n’inkota imbere yanyu.
8 Abatanu muri mwe bazirukana ijana, ijana muri mwe bazirukana abantu inzovu, ababisha banyu bazagushirizwa n’inkota imbere yanyu.
9 Nzabitaho mbororotse mbagwize, nkomeze isezerano ryanjye namwe.
10 Muzarya ibigugu bya kera, mudahe ibigugu kugira ngo mubone aho muhunika ibishya.
11 Nanjye nzashyira ubuturo bwanjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga.
12 Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye.
13 Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mutaba abaretwa babo, nabatuye umutwaro wabahetamishagambagendesha mwemye.
Imana ibaburira nibatayumvira
14 “Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose,
15 kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjye urunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukica isezerano ryanjye,
16 nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n’ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya.
17 Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.
18 “Ibyo nibidatuma munyumvira, nzongera karindwi kubahanira ibyaha byanyu.
19 Nzacogoza kwihimbaza mwihimbariza amaboko yanyu, nzahindura ijuru ry’iwanyu nk’icyuma, n’ubutaka bwanyu nk’imiringa.
20 Amaboko yanyu azapfa ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera imyaka yabwo, ibiti byo mu gihugu bitazera imbuto zabyo.
21 “Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira, nzongera kandi karindwi kubateza ibyago bihwanye n’ibyaha byanyu.
22 Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe.
23 “Ibyo nibidatuma mwihana mukampindukirira, ahubwo mugakomeza kunyuranya nanjye,
24 nuko nanjye nzanyuranya namwe, kandi ubwanjye nzabakubita karindwi mbahora ibyaha byanyu.
25 Nzabaterereza inkota ibahora kwica isezerano ryanjye, muteranirizwe mu midugudu yanyu maze mboherezemo mugiga, mugabizwe ababisha banyu.
26 Nimvuna inkoni mwishingikirije ni yo mutsima wanyu, abagore cumi bazajya bokereza imitsima yanyu mu cyokezo kimwe bayibagerere, murye itabahagije.
27 “Ibyo byose nibidatuma munyumvira ahubwo mukanyuranya nanjye,
28 nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi.
29 Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu, muzazirya.
30 Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by’ibigirwamana byanyu, umutima wanjye uzabanga urunuka.
31 Nzahindura imidugudu yanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n’impumuro y’ibyo munyosereza.
32 Nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo.
33 Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.
34 Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukiri mu gihugu cy’ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo.
35 Kikiri amatongo kizaruhuka, kuruhuka kitajyaga kiruhuka mukikibamo.
36 “Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by’ababisha babo, bazakangwa n’ikibabi kijyanwa n’umuyaga, bahunge nk’uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye.
37 Bazagwana hejuru nk’abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.
38 Muzarimbukira mu mahanga, igihugu cy’ababisha banyu kizabamara.
39 Abarokotse muri mwe bazasogobererezwa no gukiranirwa kwabo mu bihugu by’ababisha banyu, no gukiranirwa kwa ba sekuruza kuzatuma basogobera nka bo.
Nibahanishwa n’ibyo bihano, Imana izibuka isezerano ryayo
40 “Bazavuga gukiranirwa kwabo n’ukwa ba sekuruza, ni ko bicumuro bancumuyeho, bemere yuko kunyuranya nanjye kwabo
41 ari ko kwatumye nanjye nyuranya na bo, nkabazana mu gihugu cy’ababisha babo. Icyo gihe imitima yabo yanduye nk’imibiri itakebwe niyicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo,
42 ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n’iryo nasezeranye na Isaka, n’iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka.
43 Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikanga urunuka amategeko yanjye.
44 Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy’ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.
45 Ahubwo nzabibukira isezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriye mu gihugu cya Egiputa imbere y’abanyamahanga kugira ngo mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.”
46 Ayo ni yo mategeko n’amateka n’ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n’Abisirayeli, abitegekeye ku musozi wa Sinayi mu kanwa ka Mose.