1 Bami 11

Salomo agushwa n’abagore benshi yarongoraga 1 Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b’abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n’Abamonikazi n’Abedomukazi, n’Abasidonikazi n’Abahetikazi 2 bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n’uko yababengutse. 3 Yari […]

1 Bami 12

Ubwami bwa Isirayeli bwigabanyamo kabiri 1 Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira. 2 Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira. 3 Nuko Yerobowamu araza, azana n’ab’iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati 4 “So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze […]

1 Bami 13

Umuntu w’Imana yavumye igicaniro cya Yerobowamu 1 Bukeye haza umuntu w’Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n’ijambo ry’Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu. 2 Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa […]

1 Bami 14

Ahiya ahanura ibizaba ku nzu ya Yerobowamu 1 Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara. 2 Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w’ubu bwoko. 3 Kandi jyana imitsima cumi n’udutsima, n’ikibindi cy’umutsama umusange, na we azakubwire […]

1 Bami 15

Iby’Umwami Abiyamu 1 Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma y’Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda. 2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu. 3 Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka […]

1 Bami 16

Ibyo ku ngoma za Bāsha na Ela, na Zimuri na Omuri 1 Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti 2 “Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w’ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo. 3 Umva nzakukumba rwose Bāsha n’inzu […]

1 Bami 17

Eliya ateza amapfa, yihisha ku kagezi kitwa Keriti 1 Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.” 2 Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti 3 “Va hano ugende werekere iburasirazuba, […]

1 Bami 18

Eliya ahura na Obadiya amutuma kuri Ahabu 1 Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.” 2 Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu. Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya. 3 Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya […]

1 Bami 19

Imana yiyereka Eliya 1 Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota. 2 Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” 3 Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga […]

1 Bami 20

Benihadadi umwami w’i Siriya yendereza Ahabu 1 Bukeye Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n’abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n’amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya. 2 Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w’Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo 3 ifeza […]