1 Bami 21

Ahabu anyaga Naboti uruzabibu rwe 1 Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya. 2 Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.” […]

1 Bami 22

Ahabu na Yehoshafati bajya inama zo gutabara 1 Kandi Abasiriya n’Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana. 2 Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w’Abayuda yamanutse asanga umwami w’Abisirayeli. 3 Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i […]