1 Sam 21

1 Nuko Dawidi arahaguruka aragenda, Yonatani asubira mu mudugudu. Dawidi arya ku mitsima yejejwe 2 Dawidi aherako ajya i Nobu kwa Ahimeleki umutambyi. Ahimeleki aza kumusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati “Ni iki gitumye uri wenyine, nta muntu muri kumwe?” 3 Dawidi asubiza Ahimeleki umutambyi ati “Umwami yantegetse umurimo arambwira ati ‘Ntihagire umuntu umenya iby’uwo murimo […]

1 Sam 22

Dawidi arahunga, benshi bamusangayo 1 Nuko Dawidi avayo arahunga, arasukira mu buvumo bwa Adulamu. Bukeye bakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo. 2 Kandi abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane. 3 Bukeye Dawidi avayo ajya […]

1 Sam 23

Dawidi atabara i Keyila 1 Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?” 2 Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab’i Keyila.” 3 Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano […]

1 Sam 24

Sawuli akomeza kugenza Dawidi, Dawidi yanga kumwica 1 Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi. 2 Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi. 3 Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha. 4 Aza atyo […]

1 Sam 25

1 Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama. Ibya Nabali Hanyuma Dawidi arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Parani. 2 Hariho umugabo w’i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n’ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw’intama ze i Karumeli. 3 […]

1 Sam 26

Sawuli yongera kugenza Dawidi 1 Bukeye ab’i Zifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baravuga bati “Uzi ko Dawidi yihishe ku musozi w’i Hakila uteganye n’ubutayu?” 2 Nuko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Zifu ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu. 3 Bukeye Sawuli agerereza ku musozi w’i […]

1 Sam 27

Dawidi ariheba, ahungira mu Bafilisitiya 1 Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.” 2 Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa […]

1 Sam 28

1 Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n’Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose ko uzatabarana nanjye n’abantu bawe, tukajyana n’ingabo ku rugamba.” 2 Dawidi aramubwira ati “Ni na ho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.” Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugira umurinzi w’umutwe wanjye iminsi yose.” Sawuli ajya gushikisha 3 […]

1 Sam 29

Abatware b’Abafilisitiya bivovotera Akishi 1 Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho. 2 Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye. 3 Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi […]

1 Sam 30

Abamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari 1 Nuko Dawidi n’ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy’ikusi n’i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse, 2 banyaze abagore n’abari bari yo bose, abato n’abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera. 3 Dawidi n’ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore […]