1 Sam 31

Urupfu rwa Sawuli n’uko yaguye mu ntambara 1 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwa aho. 2 Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. 3 Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane. 4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura […]