2 Bami 11

Umwamikazi Ataliya arimbura abana b’umwami 1 Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka, arimbura urubyaro rw’umwami rwose. 2 Ariko Yehosheba umukobwa w’Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana b’umwami bicwaga, amujyanana n’umurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa. 3 Nuko abana na we imyaka […]

2 Bami 12

Ibyo ku ngoma ya Yowasi, asana urusengero 1 Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse. 2 Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba. 3 Yowasi akora ibishimwa imbere y’Uwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose. 4 Ariko ingoro ntizakurwaho. […]

2 Bami 13

Iby’ingoma ya Yehowahazi 1 Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w’Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma. 2 Akora ibyangwa n’Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka. 3 Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna […]

2 Bami 14

Umwami w’Abisirayeli arwana n’umwami w’Abayuda 1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda yarimye. 2 Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w’i Yerusalemu. 3 Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, ariko ntiyahwanije […]

2 Bami 15

Ibyo ku ngoma ya Uziya 1 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami w’Abayuda yarimye. 2 Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w’i Yerusalemu. 3 Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo […]

2 Bami 16

Ibyo ku ngoma ya Ahazi 1 Mu mwaka wa cumi n’irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami w’Abayuda yarimye, 2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y’Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi. 3 Ahubwo agendana ingeso […]

2 Bami 17

Abashuri banyaga Abisirayeli 1 Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w’Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma. 2 Akora ibyangwa n’Uwiteka, ariko ntiyahwanije n’abami b’Abisirayeli bamubanjirije. 3 Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseyaaramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro. 4 Ariko […]

2 Bami 18

Umwami wa Ashuri anesha Abisirayeli, abajyana ho iminyago 1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami w’Abayuda yarimye, 2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya. 3 Uwo akora ibishimwa […]

2 Bami 19

Gusenga kwa Hezekiya 1 Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka. 2 Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo we, na Shebuna w’umwanditsi, n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi. 3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, […]

2 Bami 20

Hezekiya yongerwa imyaka yo kubaho 1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ” 2 Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati 3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, […]