2 Bami 21

Umwami Manase akora ibyangwa n’Uwiteka 1 Manase yimye amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba. 2 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. 3 Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n’ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk’uko Ahabu umwami w’Abisirayeli […]

2 Bami 22

Iby’ingoma ya Yosiya 1 Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w’i Bosikati. 2 Ariko we akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba. Asanisha inzu y’Imana, babona igitabo cy’amateka 3 Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi […]

2 Bami 23

Yosiya agarura abantu ku Mana, arwanya iby’ubupagani 1 Maze umwami atumira abakuru b’Abayuda n’ab’i Yerusalemu bose, bateranira aho ari. 2 Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, hamwe n’abagabo b’Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bose, bajyana na we n’abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose, aboroheje n’abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, […]

2 Bami 24

Nebukadinezari atsinda i Yerusalemu 1 Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera. 2 Maze Uwiteka amuteza ibitero by’Abakaludaya n’Abasiriya n’Abamowabu n’Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk’uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b’abahanuzi. 3 Ni ukuri, itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryatumye […]

2 Bami 25

Nebukadinezari yongera kugota i Yerusalemu arahatsinda 1 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose. 2 Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe ku […]