Ezayi 11

Yesaya ahanura ibyerekeye Shami wa Yesayi 1 Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto. 2 Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha. 3 Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe. 4 Ahubwo […]

Ezayi 12

Uwiteka ashimirwa imbabazi agirira abantu be 1 Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza. 2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.” 3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza. 4 Kandi uwo […]

Ezayi 13

Ibihano Imana izahana i Babuloni 1 Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye. 2 Nimushinge ibendera ku musozi muremure w’ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y’imfura. 3 Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z’intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari. 4 Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk’icy’ishyanga rikomeye, mwumve n’urusaku […]

Ezayi 14

Uwiteka azababarira abantu be, ahane umwami w’i Babuloni 1 Uwiteka azababarira Abayakobo, ntazabura gutoranya Abisirayeli ngo abasubize mu gihugu cyabo bwite, kandi abanyamahanga bazifatanya na bo, bomatane n’ab’inzu ya Yakobo. 2 Abanyamahanga bazabahagurukana babasubize iwabo, nuko ab’inzu ya Isirayeli bazahakira abo banyamahanga mu gihugu cy’Uwiteka babagire abagaragu n’abaja. Ababajyanye ari imbohe na bo bazabajyana ari […]

Ezayi 15

Mowabu ihanurirwa ibyago bizayibaho 1 Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11 Erega Ari, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w’i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. 2 Barazamutse bajya i Bayiti n’i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n’i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n’ubwanwa bose. […]

Ezayi 16

Imana ibabazwa na Mowabu 1 Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, mumurabukire abana b’intama. 2 Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni. 3 Tugīre inama uca imanza ku manywa y’ihangu utubere igicucu gihwanye n’ijoro, uhishe ibicibwa n’inzererezi ntuzazigambanire. 4 […]

Ezayi 17

Imiburo y’i Damasiko 1 Ibihanurirwa i Damasiko. “I Damasiko hakuweho ntihakiri umurwa, hazaba itongo n’ikirundo cy’isakamburiro. 2 Imidugudu ya Aroweri ibaye imyirare, izaba urwuri rw’imikumbi n’inama zayo kandi nta wuzayikoma. 3 Ibihome bizashira muri Efurayimu n’ubwami buzashira i Damasiko, n’abazaba bacitse ku icumu b’i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk’uko icyubahiro cy’Abisirayeli cyabaye.” Ni ko […]

Ezayi 18

1 Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya, 2 cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.” 3 Yemwe baturage bo ku isi […]

Ezayi 19

Ibyago Abanyegiputa bazabona 1 Ibihanurirwa Egiputa. Dore Uwiteka ahetswe n’igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda. 2 “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n’umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n’undi, ubwami buzatera ubundi bwami. 3 Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi […]

Ezayi 20

Abanyegiputa n’Abanyetiyopiya bahanurirwa ko bazajyanwa ho iminyago 1 Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra, 2 icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto. 3 Maze Uwiteka aravuga […]