Ezayi 21

Ibihano by’ibindi bihugu 1 Ibihanurirwa ubutayu bw’inyanja. Nk’uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy’ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba. 2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n’umunyazi aranyaga. Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije. 3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n’umubabaro nk’uw’umugore […]

Ezayi 22

Iyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo 1 Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y’amazu? 2 Yewe wa murwa wuzuye urusaku n’imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n’inkota, ntibagwe mu ntambara! 3 Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n’abantu bawe […]

Ezayi 23

1 Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z’i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy’i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14 2 Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n’abacuruzi b’i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke. 3 Imbuto za Shihori n’ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu […]

Ezayi 24

Ibyago bizaza ku isi 1 Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo. 2 Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza […]

Ezayi 25

Imana ni Umukiza w’abarengana 1 Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera. Ugira umurava n’ukuri. 2 Umudugudu wawuhinduye ikirundo cy’isakamburiro, umudugudu ugoswe n’inkike wawugize amatongo, inyumba zo mu rurembo rw’abanyamahanga watumye hataba umudugudu, ntabwo uzongera kubakwa iteka ryose. 3 Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu […]

Ezayi 26

Amahoro y’abiringira Imana 1 Uwo munsi, iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye, Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome. 2 Nimwugurure amarembo, kugira ngo ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri ryinjire. 3 Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. 4 Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare […]

Ezayi 27

Imana ihana ariko ikiza 1 Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja. 2 Uwo munsibazavuga bati“Nimuririmbire uruzabibu rwa vino.” 3 Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira […]

Ezayi 28

Imana iburira Abefurayimu 1 Ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n’ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano. 2 Dore Uwiteka afite umunyamaboko w’intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk’amahindu y’urubura, nk’amashahi arimbura n’amazi menshi y’umwuzure arenga inkombe. 3 Maze ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo […]

Ezayi 29

Abayuda bahanirwa uburyarya 1 Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye, 2 ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli. 3 Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera. 4 Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, […]

Ezayi 30

Kwiringira ab’isi nta mumaro 1 “Abana b’abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n’abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. 2 Abahagurukira kujya muri Egiputa batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa. 3 Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no […]