Ezek 11

Imana isezeranya Abisirayeli baciwe ko izababera ubuturo 1 Nuko Umwuka yongera kunterura anjyana ku irembo ry’inzu y’Uwiteka ryerekeye iburasirazuba. Nuko mbona abantu makumyabiri na batanu ku rugi rw’irembo, maze mbabonamo Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya, ibikomangoma by’ubwoko. 2 Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu […]

Ezek 12

Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome. 3 “Nuko rero weho mwana w’umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza […]

Ezek 13

Abahanuzi b’ibinyoma bavugwa 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo ubwabo uti 3 ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari nta cyo beretswe.’ 4 Yewe Isirayeli […]

Ezek 14

1 Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere. 2 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 3 “Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza? 4 “Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami […]

Ezek 15

I Yerusalemu hagereranywa n’umuzabibu 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, igiti cy’umuzabibu ndetse n’amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira? 3 Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu? 4 Dore bagitaye mu muriro nk’inkwi, umutwe wacyo n’ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na […]

Ezek 16

I Yerusalemu hagereranywa n’umugore wabaye maraya 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho 3 uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi. 4 Kavukire yawe, umunsi wavutseho […]

Ezek 17

Umugani w’ibisiga bibiri 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, sākuza kandi ucire inzu ya Isirayeli umugani uti 3 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igisiga kinini gifite amababa manini kandi maremare, n’amoya menshi n’amabara atari amwe, cyaje i Lebanoni kijyana ishami ryo mu bushorishori ry’umwerezi, 4 kiwukokoraho ihage ryo mu bushorishori […]

Ezek 18

Umugani w’inzabibu zirura; umuntu azazira ibyaha bye 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Kuki mujya mucira igihugu cya Isirayeli uyu mugani ngo ‘Ababyeyi bariye inzabibu zirura, ariko abana babo bakaba ari bo bagira ubushagarira mu kanwa’? 3 “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ntabwo muzongera gucira Isirayeli uwo mugani. 4 Dore ubugingo bwa bose ni […]

Ezek 19

Aborogera Abisirayeli n’i Yerusalemu 1 “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti 2 ‘Nyoko yari iki? Yari intare y’ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y’intare. 3 Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w’intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu. 4 Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, […]

Ezek 20

Ibibutsa ubugome bwa ba sekuruza; ibihanangiriza 1 Nuko mu mwaka wa karindwi mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w’uko kwezi, bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baje guhanuza Uwiteka, bicara imbere yanjye. 2 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 3 “Mwana w’umuntu, vugana n’abakuru ba Isirayeli ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga […]