Ezek 21

1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cy’ikusi, 3 ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n’igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi […]

Ezek 22

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Nawe mwana w’umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose. 3 Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza! 4 Amaraso wavushije yatumye […]

Ezek 23

Ubusambanyi bwa Ohola n’ubwa Oholiba 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina 3 maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere y’ubwari bwabo bakayakorakora. 4 Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ayo […]

Ezek 24

I Yerusalemu hagereranywa n’inkono ivuga 1 Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w’i Babuloni ageze hafi y’i Yerusalemu. 3 Kandi ucire inzu y’abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko […]

Ezek 25

Imana ihōra amahanga 1 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire. 3 Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, […]

Ezek 26

Igihano cy’i Tiro 1 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 11.21-22; Luka 10.13-14 2 “Mwana w’umuntu, Tiro yacyocyoye iby’i Yerusalemu ati ‘Awa! Uwari umwugariro w’abantu yarasenyutse, arangarukiye ubwo yahindutse amatongo, ngiye kubona byinshi byuzuye.’ 3 “Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ndakwibasiye yewe Tiro […]

Ezek 27

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Nawe mwana w’umuntu, ucurire i Tiro umuborogo 3 maze ubwire i Tiro uti ‘Yewe utuye ku masangano y’inyanja, ukaba n’umugenza ugurira abantu bo mu birwa byinshi, umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Yewe Tiro we, waravuze uti “Ndi mwiza bihebuje.” 4 Ingabano zawe ziri mu nyanja hagati, abubatsi […]

Ezek 28

Imana ivuga uburyo umwami w’i Tiro yaguye 1 Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, ubwire umwami w’i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y’Imana iri hagati y’inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n’umutima w’Imana. […]

Ezek 29

Igihano cya Egiputa 1 Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n’ibiri w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti 3 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka […]

Ezek 30

1 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w’umuntu, uhanure kandi uvuge uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimuboroge, uwo munsi uzabona ishyano! 3 Kuko umunsi ugeze bugufi, ni ukuri umunsi w’Uwiteka uri hafi, uzaba umunsi w’ibicu, ube igihe cy’abanyamahanga. 4 Inkota izagwira muri Egiputa, kandi umubabaro uzaba muri Etiyopiya igihe abasogoswe bazagwa muri […]