Imig 11

1 Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza. 2 Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza, Ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi. 3 Gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora, Ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura. 4 Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. 5 Gukiranuka k’umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira, Ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye. 6 […]

Imig 12

1 Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge, Ariko uwanga guhanwa aba asa n’inka. 2 Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka, Ariko azatsinda ugambirira ibibi. 3 Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi, Kandi umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa. 4 Umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba, Ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu kiri mu magufwa ye. 5 Ibyo umukiranutsi atekereza […]

Imig 13

1 Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa. 2 Umuntu azahazwa ibyiza n’imbuto zituruka mu kanwa ke, Ariko ubugingo bw’abagambana buzahazwa urugomo. 3 Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka. 4 Umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, Ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa. 5 Umukiranutsi yanga […]

Imig 14

1 Umugore w’umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya. 2 Ugenda atunganye yubaha Uwiteka, Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye. 3 Akarimi k’umupfu w’umwibone gasemera umusaya, Ariko ururimi rw’abanyabwenge rurabakiza. 4 Urugo rutarimo inka rubamo isuku, Ariko intege z’inka zihinga zitera kunguka. 5 Umuhamya w’ukuri ntabeshya, Ariko umugabo w’indarikwa arabeshya. 6 Umukobanyi ashaka […]

Imig 15

1 Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. 2 Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, Ariko akanwa k’abapfapfa gasesagura ubupfu. 3 Amaso y’Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n’abeza. 4 Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo, Ariko urugoreka rukomeretsa umutima. 5 Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga. 6 Mu […]

Imig 16

1 Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo, Ariko igisubizo cy’ururimi rwe kiva ku Uwiteka. 2 Imigenzereze y’umuntu yose itunganira amaso ye, Ariko Uwiteka ni we ugera imitima. 3 Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa. 4 Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo, Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w’amakuba. 5 Umuntu […]

Imig 17

1 Utwokurya dukakaye turimo amahoro, Turuta urugo rwuzuye ibyokurya, Ariko rufite intonganya. 2 Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni, Kandi azaragwa hamwe na bo. 3 Uruganda rutunganya ifeza n’itanura ritunganya izahabu, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. 4 Inkozi y’ibibi yumvira imvugo y’ibigoryi, Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw’inkubaganyi. 5 Ushinyagurira umukene aba atuka […]

Imig 18

1 Uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana. 2 Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka, Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we. 3 Iyo hatungutse inkozi z’ibibi haba haje umugayo, Kandi ubushizi bw’isoni buzana n’igitutsi. 4 Amagambo yo mu kanwa k’umunyabwenge ni nk’amazi maremare, Kandi isōko y’ubwenge ni nk’akagezi gasūma. 5 […]

Imig 19

1 Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa. 2 Kubaho udafite ubwenge si byiza, Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira. 3 Ubupfapfa bw’umuntu bumuyobya inzira ye, Kandi umutima we winubira Uwiteka. 4 Ubutunzi bugwiza incuti, Ariko umukene we atandukana na mugenzi we. 5 Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira. 6 […]

Imig 20

1 Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge. 2 Igitinyiro cy’umwami ni nk’icy’intare yivuga, Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi. 3 Umuntu ashimirwa kwirinda impaka, Ariko umupfapfa wese akunda intonganya. 4 Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho, Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona. 5 Imigambi yo mu mutima […]