Imig 21

1 Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo. 2 Inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. 3 Gukiranuka n’imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo. 4 Kurebana igitsure n’umutima w’ubwibone, Ni byo rumuri rw’abanyabyaha, Byose ni icyaha. 5 Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, Ariko ubwira […]

Imig 22

1 Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n’izahabu. 2 Umutunzi n’umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose. 3 Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo. 4 Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo. 5 Amahwa n’imitego biri mu nzira y’ikigoryi, Urinda ubugingo […]

Imig 23

1 Igihe wicajwe no gusangira n’umutware, Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe. 2 Niba uzi yuko uri umunyandanini, Wifatira icyuma ku muhogo wawe. 3 Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye, Kuko bishukana. 4 Ntukarushywe no gushaka ubutunzi, Ihebere bwa bwenge bwawe. 5 Mbese wahanga amaso ku bitariho? Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa, Bukaguruka nk’uko igisiga kirenga […]

Imig 24

1 Ntukagirire abantu babi ishyari, Kandi ntukifuze kubana na bo, 2 Kuko imitima yabo itekereza kurenganya, Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi. 3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka. 4 Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, Mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro. 5 Umunyabwenge arakomeye, Kandi ujijutse yunguka imbaraga. […]

Imig 25

Iyindi migani ya Salomo 1 Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n’abagaragu ba Hezekiya umwami w’u Buyuda. 2 Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu, Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura. 3 Uko ijuru riri hejuru cyane n’isi igera ikuzimu, Ni ko n’imitima y’abami itamenyekana. 4 Kura inkamba mu ifeza, Maze hazavamo icyuma […]

Imig 26

1 Nk’uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye, Haba n’imvura yo mu isarura, Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye. 2 Nk’uko igishwi kijarajara, N’intashya uko iguruka, Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho. 3 Ikibōko gikwiriye ifarashi, Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe, N’inkoni na yo ikwiriye ibitugu by’abapfapfa. 4 Ntusubize umupfapfa ibihwanye n’ubupfapfa bwe, Kugira ngo udasa […]

Imig 27

1 Ntukiratane iby’ejo, Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana. 2 Aho kwishima washimwa n’undi, Ndetse n’umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha. 3 Ibuye riraremereye, Umusenyi ni umutwaro, Ariko uburakari bw’umupfapfa burusha byombi kuremera. 4 Uburakari butera urugomo, Kandi umujinya umeze nk’isūri, Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari? 5 Guhanirwa ku mugaragaro, Kuruta urukundo rudaseruka. 6 […]

Imig 28

1 Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye, Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare. 2 Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane, Ariko umuntu w’umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza. 3 Umukene urenganya indushyi, Ameze nk’imvura y’umugaru ikukumuye imyaka. 4 Abanga amategeko bashima abanyabyaha, Ariko abakomeza amategeko barabarwanya. 5 Inkozi z’ibibi ntizimenya imanza zitabera, Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose. […]

Imig 29

1 Ucyahwa kenshi agashinga ijosi, Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza. 2 Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima, Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo. 3 Ukunda ubwenge anezeza se, Ariko ubana n’abamaraya yiyaya ibintu bye. 4 Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera, Ariko uhongesha aragitsinda. 5 Umuntu ushyeshya umuturanyi we, Aba asa nk’uteze amaguru ye ikigoyi. 6 Mu […]

Imig 30

Imigani ya Aguri 1 Amagambo ya Aguri mwene Yake y’ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati 2 “Ni ukuri ndi umuntu umeze nk’inka kurusha abandi bose, Simfite kujijuka nk’umuntu, 3 Kandi sinize ubwenge, Simenya n’Uwera uwo ari we. 4 Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka? Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi […]