Intang 11

Imana inyuranya indimi z’abantu 1 Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe. 2 Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i Shinari, barahatura. 3 Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo. 4 Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku […]

Intang 12

Uwiteka yohereza Aburamu i Kanāni 1 Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. 2 Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. 3 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa […]

Intang 13

Aburamu na Loti baratandukana 1 Aburamu avana muri Egiputa n’umugore we n’ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu. 2 Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw’amatungo n’ifeza n’izahabu. 3 Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y’i Beteli na Ayi, 4 ahari igicaniro yubatse mbere. […]

Intang 14

Loti afatwa mpiri, Aburamu aramurengera 1 Ku ngoma za Amurafeli umwami w’i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w’i Goyimu, 2 abo bami barwanije Bera umwami w’i Sodomu, na Birusha umwami w’i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w’i Seboyimu, n’umwami w’i Bela (ni […]

Intang 15

Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya isezerano 1 Hanyuma y’ibyo, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.” 2 Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?” 3 Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu […]

Intang 16

Aburamu acyura Hagari; na we asuzugura Sarayi, maze Sarayi aramwirukana 1 Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w’Umunyegiputakazi witwaga Hagari. 2 Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi. 3 Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu […]

Intang 17

Imana ihindura amazina ya Aburamu na Sarayi 1 Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose. 2 Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.” 3 Aburamu arubama, Imana iramubwira iti 4 “Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi. […]

Intang 18

Imana yongera gusezeranya yuko Sara azabyara umuhungu 1 Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w’ihema rye ku manywa y’ihangu, 2 yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w’ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi 3 aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura […]

Intang 19

Abamarayika bagera i Sodomu; ab’aho babagirira nabi 1 Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. 2 Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.” Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.” […]

Intang 20

Umwami w’i Gerari acyura Sara, Imana imutegeka kumusubiza Aburahamu 1 Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y’i Kadeshi n’i Shuri, asuhukira i Gerari. 2 Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w’i Gerari atumira Sara aramujyana. 3 Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk’intumbi ku […]