Intang 21

Sara abyara Isaka 1 Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije. 2 Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze. 3 Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara. 4 Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse. 5 Aburahamu yabyaye uwo muhungu […]

Intang 22

Imana igerageza Aburahamu, imutegeka kuyitambira Isaka 1 Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” 2 Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.” 3 Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be […]

Intang 23

Sara arapfa; Aburahamu agura ubuvumo bwo kumuhambamo 1 Sara yaramye imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi, iyo ni yo myaka Sara yaramye. 2 Sara apfira i Kiriyataruba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanāni, Aburahamu aza kuborogera Sara, amuririra. 3 Aburahamu arahaguruka ava ku ntumbi ye, abwira Abaheti ati 4 “Ndi umushyitsi n’umusuhuke muri mwe, mumpe […]

Intang 24

Aburahamu atuma igisonga cye gusabira Isaka umugeni 1 Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose. 2 Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye, 3 nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’ijuru, ni we Mana nyir’isi, […]

Intang 25

Urubyaro rwa Ketura 1 Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura. 2 Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. 3 Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n’Abaletushi n’Abaleyumi. 4 Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura. 5 […]

Intang 26

Isaka azerera mu gihugu cy’Abafilisitiya 1 Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisitiya. 2 Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira. 3 Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi […]

Intang 27

Rebeka yoshya Yakobo kuriganya se 1 Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.” 2 Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira. 3 None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo, 4 untekere inyama ziryoshye nk’izo nkunda, uzinzanire nzirye […]

Intang 28

Isaka yohereza Yakobo i Padanaramu gusabayo umugeni 1 Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi. 2 Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume. 3 Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry’amahanga, 4 kandi wowe n’urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira […]

Intang 29

Yakobo ajya kwa Labani, atendera Rasheli imyaka irindwi 1 Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abanyaburasirazuba. 2 Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y’intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini. 3 Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w’iriba, bakuhira intama, […]

Intang 30

Abaja babyarana na Yakobo 1 Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.” 2 Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy’Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?” 3 Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo […]