Intu 21

Abigishwa bashaka kubuza Pawulo kujya i Yerusalemu 1 Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara. 2 Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda. 3 Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko […]

Intu 22

1 “Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.” 2 Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati 3 “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none. […]

Intu 23

Pawulo yiregura imbere y’abanyarukiko 1 Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y’Imana kugeza kuri uyu munsi.” 2 Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa. 3 Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk’uko amategeko ategeka, maze ugategeka […]

Intu 24

Abayuda baregera Pawulo imbere ya Feliki 1 Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n’abakuru bamwe n’uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo. 2 Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n’ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw’umwete wawe. 3 Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane. […]

Intu 25

Abayuda baregera Pawulo imbere ya Fesito 1 Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu. 2 Abatambyi bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo, 3 baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira. 4 Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa […]

Intu 26

Pawulo yiregura imbere ya Agiripa 1 Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati 2 “Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho, 3 kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva. 4 “Ingeso zanjye uhereye mu […]

Intu 27

Bajyana Pawulo mu nkuge kugira ngo bajye muri Italiya 1 Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito. 2 Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i […]

Intu 28

Incira iruma Pawulo ntiyagira icyo aba 1 Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita. 2 Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n’imbeho. 3 Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. 4 Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana […]