Ivug 21

Andi mategeko 1 Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubona intumbi y’uwishwe iri mu gasozi uwamwishe ntamenyekane, 2 abakuru bawe n’abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y’uwishwe iri, zikagera ku midugudu ihagose. 3 Umudugudu urusha iyindi kuba bugufi bw’iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudu bazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, […]

Ivug 22

Andi mategeko 1 Nubona inka cyangwa intama ya mwene wanyu izimiye, ntuzihugenze ngo udahura na yo, ahubwo ntuzabure kuyigarurira mwene wanyu. 2 Kandi mwene wanyu uwo natakuba bugufi, cyangwa niba tamuzi, uyijyane iwawe uyigumane, ugeze aho mwene wanyu uwo azayishakira uyimuhe. 3 Kandi n’indogobe ye uzayigenze utyo, n’umwambaro we, n’ikindi kintu cyose cya mwene wanyu […]

Ivug 23

1 Ntihakagire ucyura muka se, ntakorosore umwenda wa se ngo amwambike ubusa. Andi mategeko 2 Umenetse ibinyita bito cyangwa ushahuwe, ntakajye mu iteraniro ry’Uwiteka. 3 Ikibyarwa n’ikinyandaro ntibikajye mu iteraniro ry’Uwiteka, ntihakagire uwo mu rubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry’Uwiteka, kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe cumi. 4 Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakajye mu iteraniro ry’Uwiteka, iteka […]

Ivug 24

Amategeko yo kwahukana 1 Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye. 2 Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n’undi. 3 Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa, 4 umugabo we […]

Ivug 25

Andi mategeko 1 Nihaba imburanya ku bantu, bakajya kuburana bakabacira urubanza, batsindishirize uwakiranutse, batsindishe uwakoze icyaha. 2 Kandi niba uwo munyabyaha yakoze ibikwiriye kumukubitisha, umucamanza amurambike ategeke ko bamukubitira imbere ye inkoni zihwanye n’icyaha cye. 3 Yemererwa kumukubita inkoni mirongo ine, ntazazirenze kugira ngo mwene wanyu atakubera umunyagisuzuguriro, nibarenza izo bakamukubita inkoni nyinshi zizirenze. 4 […]

Ivug 26

Amategeko yo kuganura 1 Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindūra ukagituramo, 2 uzende ku muganura w’ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe. 3 Usange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe […]

Ivug 27

Ibibuye binini byashinzwe Ebali n’i Gerizimu 1 Mose n’abakuru b’Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi. 2 Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa. 3 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y’ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe […]

Ivug 28

1 Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, 2 kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. 3 Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. 4 Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo […]

Ivug 29

1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa, 2 ibigerageresho bikomeye n’ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye. 3 Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n’amaso areba n’amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.” 4 Kandi Uwiteka ati “Namaze […]

Ivug 30

1 Ibyo byose nibimara kukubaho, umugisha n’umuvumo nagushyize imbere ukabyibukira mu mahanga yose Uwiteka Imana yawe izaba yarakwirukaniyemo, 2 ukagarukira Uwiteka Imana yawe ukayumvira, ugakora ibyo ngutegetse uyu munsi byose wowe n’abana bawe, ubikoresha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, 3 Uwiteka Imana yawe izagarura abawe bajyanywe ari imbohe, ikubabarire, isubire guteranya abawe ibakuye mu […]