Ivug 31

Mose asezera ku batambyi no kuri Yosuwa 1 Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo. 2 Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira.Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’ 3 Uwiteka Imana yanyu ubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere, uyahindūre. Yosuwa ni we uzambuka abagiye imbere nk’uko […]

Ivug 32

Indirimbo ya Mose 1 Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga, Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa. 2 Kwigisha kwanjye kuragwa nk’imvura, Amagambo yanjye aratonda nk’ikime. Nk’uko imvura y’urujojo rugwa ku byatsi bitoto, Nk’uko ibitonyanga bigwa ku byatsi. 3 Kuko ngiye kogeza izina ry’Uwiteka, Mwaturire Imana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye. 4 Icyo […]

Ivug 33

Mose asabira imiryango y’Abisirayeli umugisha 1 Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w’Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa 2 ati “Uwiteka yaturutse kuri Sinayi, Yabarasiye atungutse kuri Seyiri, Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani, Ava hagati mu bera inzovu nyinshi, Iburyo bwe haturuka umuriro w’amategeko ye, arawuboherereza. 3 Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari […]

Ivug 34

Urupfu rwa Mose 1 Mose ava mu kibaya cy’i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n’i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy’i Galeyadi cyose ageza i Dani, 2 n’icy’Abanafutali cyose, n’icy’Abefurayimu n’Abamanase, n’icy’Abayuda cyose ageza ku Nyanja y’iburengerazuba. 3 Amwereka n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy’i […]