Kuv 21

Andi mategeko y’Imana 1 “Aya mategeko ni yo uzashyira imbere yabo. 2 Nugura umugurano w’Umuheburayo agukorere imyaka itandatu, ku wa karindwi azagende abe uw’umudendezo, atagize icyo yicunguje. 3 Niba yaraje wenyine agende wenyine, niba yarazanye n’umugore we ajyane na we. 4 Kandi shebuja namushyingira umugore bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, uwo mugore n’abana be bazabe aba […]

Kuv 22

1 “Umujura nagwa mu cyuho nijoro, amaraso ye ntazaba ku uwamwishe. 2 Ariko nibamwica izuba rirashe, amaraso ye azabakoraho kuko yari akwiriye kwigura, kandi naba adafite icyo yigura, nibamugure ku bw’ubujura bwe. 3 “Nafatanwa inyibano ikiri nzima, naho yaba inka cyangwa indogobe cyangwa intama, ariheho ebyiri. 4 “Umuntu niyonesha umurima cyangwa uruzabibu by’undi, cyangwa niyihorera […]

Kuv 23

Andi mategeko y’Imana 1 “Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n’umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma. 2 Ntugakurikize benshi gukora ibyaha, kandi nutangwa ho umugabo ntukajye iyo abenshi bagiye ngo utume baca urubanza nabi, 3 kandi ntugatsindishiririze umuntu kuko ari umukene. 4 “Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa n’indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira. 5 Kandi nusanga indogobe […]

Kuv 24

Isezerano ry’Uwiteka n’Abisirayeli rirakomezwa 1 Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n’abakuru b’Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure, 2 Mose abe ari we wigira hafi y’Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.” 3 Mose araza abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko […]

Kuv 25

Ibyo kurema Ihema ry’Imana 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli banture amaturo, umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura. 3 Ibi abe ari byo mwakira ho amaturo: izahabu n’ifeza n’imiringa, 4 n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri, n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza n’ubwoya bw’ihene, 5 n’impu z’amasekurume y’intama zizigishijwe inzigo itukura, n’impu […]

Kuv 26

Ibintu by’Ihema ry’Imana 1 “Kandi uzareme ubwo buturo, ubusakaze imyenda cumi, uyiboheshe ubudodo bw’ibitare bwiza buboheranije, n’ubw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, bayibohemo ibishushanyo by’abakerubi, abahanga b’ibyo abe ari bo babiboha. 2 Uburebure bw’umwenda wose bube mikono makumyabiri n’umunani, ubugari bwawo bube mikono ine, imyenda yose ibe urugero rumwe. 3 Imyenda itanu ikombatwe ukwayo, n’iyindi itanu […]

Kuv 27

Ibindi bintu by’Ihema ry’Imana 1 “Kandi uzabāze igicaniro mu mushita, uburebure bwacyo bw’umurambararo bube mikono itanu, n’ubugari bwacyo bube mikono itanu, kingane impande zose, uburebure bwacyo bw’igihagararo bube mikono itatu. 2 Mu nkokora zacyo uko ari enye, uzabāzeho amahembe uyabazanye na cyo, ukiyagirizeho imiringa. 3 Kandi uzagicurire ibibindi byo kuyoreramo ivu ryacyo n’ibintu byo kuriyoza, […]

Kuv 28

Imyambaro y’abatambyi 1 “Uziyegereze Aroni mwene so n’abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be. 2 Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n’umurimbo. 3 Kandi uzabwire abahanga bose nujuje umwuka w’ubwenge, babohe imyambaro ya Aroni yo kumwereza kugira […]

Kuv 29

Amategeko yo kweza abatambyi 1 “Ibi abe ari byo ugirira Aroni n’abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w’ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n’amasekurume y’intama abiri adafite inenge, 2 n’imitsima itasembuwe n’udutsima tutasembuwe twavuganywe n’amavuta ya elayo, n’udutsima dusa n’amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y’ingezi y’ingano. 3 Ubishyire mu cyibo kimwe, ubizanane na […]

Kuv 30

Andi mategeko y’Ihema ry’Imana 1 “Kandi uzabāze igicaniro cyo koserezaho imibavu, ukibāze mu mushita. 2 Uburebure bwacyo bw’umurambararo bube mukono umwe, n’ubugari bwacyo bube mukono umwe kingane impande zose, uburebure bwacyo bw’igihagararo bube mikono ibiri, ukibāzanye n’amahembe yacyo. 3 Ukiyagirizeho izahabu nziza hejuru yacyo, no mu mbavu zacyo impande zose no ku mahembe yacyo, kandi […]