Kuv 31

Uwiteka atoranya abahanga bo kuremesha rya Hema n’ibyaryo byose 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, 3 mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose 4 byo guhimba imirimo y’ubuhanga, no gucura izahabu n’ifeza n’imiringa, 5 no […]

Kuv 32

Aroni acurira Abisirayeli ikigirwamana cy’ikimasa mu izahabu 1 Abantu babonye Mose atinze kumanuka wa musozi, bateranira kuri Aroni baramubwira bati “Haguruka uturemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa tutazi icyo abaye.” 2 Aroni arababwira ati “Mukātūre impeta z’izahabu ziri ku matwi y’abagore banyu, no ku y’abahungu banyu […]

Kuv 33

Ihema ry’Imana rikurwa mu Bisirayeli 1 Uwiteka abwira Mose ati “Genda uvane ino n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ 2 Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo Abanyakanāni n’Abamori, n’Abaheti n’Abaferizi, n’Abahivi n’Abayebusi, 3 mujye mu gihugu cy’amata n’ubuki. Kuko ntazaba hagati […]

Kuv 34

Uwiteka aha Mose ibindi bisate by’amabuye biriho amategeko 1 Uwiteka abwira Mose ati “Wibārize ibisate by’amabuye bibiri bisa n’ibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye. 2 Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo. 3 Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri […]

Kuv 35

Amaturo yo kuremesha Ihema ry’Imana 1 Mose ateranya iteraniro ry’Abisirayeli ryose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora: 2 mu minsi itandatu imirimo ijye ikorwa, ariko uwa karindwi ujye ubabera umunsi wera, isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka, ugira umurimo wose awukoraho azicwe. 15.12-14 3 Ntimugacane umuriro mu buturo bwanyu bwose ku munsi w’isabato.” […]

Kuv 36

1 “Besalēli na Oholiyabu bakorane n’umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n’ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.” Ibintu by’ihema bikorwa 2 Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n’umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n’umutima we ngo aze gukora uwo murimo. 3 Mose abaha […]

Kuv 37

Isanduku yera n’iby’ahera bindi 1 Besalēli abaza isanduku yera mu mushita, uburebure bwayo bw’umurambararo buba mikono ibiri n’igice, ubugari bwayo buba mukono umwe n’igice, uburebure bwayo bw’igihagararo buba mukono umwe n’igice. 2 Ayiyagirizaho izahabu nziza imbere n’inyuma, ayigotesha umuguno w’izahabu. 3 Ayitekera izahabu zivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora zayo zo hepfo uko ari enye, […]

Kuv 38

Igicaniro cyo koserezaho ibitambo 1 Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho ibitambo mu mushita, uburebure bwacyo bw’umurambararo buba mikono itanu, n’ubugari bwacyo buba mikono itanu, kingana impande zose, uburebure bw’igihagararo buba mikono itatu. 2 Mu nkokora zacyo uko ari enye abāzaho amahembe, ayabāzanya na cyo akiyagirizaho imiringa. 3 Kandi acura ibintu byacyo byose: ibibindi n’ibintu byo […]

Kuv 39

Imyambaro y’abatambyi 1 Bwa budodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, babubohesha imyambaro y’imirimo yera yo gukoreshereza Ahera, babubohesha imyambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni, uko Uwiteka yategetse Mose. 2 Besalēli aremeshe efodi imikwege y’izahabu n’ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba, n’ubw’ibitare byiza buboheranije. 3 Izahabu bazicuramo ibihwahwari babikebamo imikwege, bayiteza amabara ku mikara ya kabayonga, […]

Kuv 40

Mose ashinga Ihema 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ry’ibonaniro. 3 Ushyiremo isanduku y’Ibihamya uyikingiririshe wa mwenda. 4 Winjizemo n’ameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize n’igitereko cy’amatabaza, ukongeze amatabaza yacyo. 5 Kandi igicaniro cy’izahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere y’iyo sanduku […]