Mt 11

Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu 1 Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho. 2 Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati 3 “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” 4 Yesu arabasubiza ati “Nimugende […]

Mt 12

Yesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa 1 Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y’amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya. 2 Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!” 3 Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n’abo bari bari kumwe, […]

Mt 13

Umugani w’umubibyi 1 Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy’inyanja. 2 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya. 3 Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto. 4 Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura. 5 Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka […]

Mt 14

Uko Herode yishe Yohana Umubatiza 1 Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu, 2 abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.” 3 Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y’imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo, 4 kuko Yohana yari yabwiye Herode ati […]

Mt 15

Yesu ahinyura imyigishirize y’Abafarisayo 1 Nuko Abafarisayo n’abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati 2 “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?” 3 Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? 4 Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, […]

Mt 16

Yesu yima Abayuda ikimenyetso 1 Abafarisayo n’Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. 2 Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ 3 Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe. 4 Abantu b’iki […]

Mt 17

Yesu ahinduka ishusho irabagirana 1 Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine. 2 Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo. 3 Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. 4 Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi […]

Mt 18

Ubukuru bushimwa mu bwami bwo mu ijuru ubwo ari bwo 1 Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” 2 Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo, 3 arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. 4 Nuko uzicisha bugufi nk’uyu […]

Mt 19

Ibyo gusenda umugore 1 Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy’i Yudaya hakurya ya Yorodani. 2 Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo. 3 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?” 4 Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo […]

Mt 20

Umugani w’abahinzi bo mu ruzabibu 1 “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe. 2 Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. 3 Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, 4 na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye […]