Mt 21

Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe 1 Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri 2 arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire. 3 Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.” […]

Mt 22

Umugani w’ubukwe bw’umwana w’umwami 1 Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati 2 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora, 3 atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza. 4 Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibāze, byose byiteguwe, muze […]

Mt 23

Yesu abuza abigishwa gukurikiza imigenzereze y’Abafarisayo 1 Maze Yesu avugana n’iteraniro ry’abantu n’abigishwa be ati 2 “Abanditsi n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose. 3 Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora. 4 Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba […]

Mt 24

Ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu, no kugaruka kwa Yesu 1 Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero. 2 Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” 3 Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, […]

Mt 25

Umugani w’abakobwa cumi 1 “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. 2 Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. 3 Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, 4 ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. 5 Umukwe atinze bose barahunikira, […]

Mt 26

Bajya inama yo kwica Yesu 1 Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati 2 “Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.” 3 Maze abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw’Umutambyi mukuru witwaga Kayafa, 4 bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice. 5 […]

Mt 27

Bashyīra Yesu Pilato 1 Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n’abakuru b’ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu. 2 Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato. Yuda yiyahura 3 Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati 4 “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo […]

Mt 28

Kuzuka kwa Yesu 1 Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro. 2 Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. 3 Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura. 4 Ba barinzi bamubonye bagira […]