Yh 11

Yesu azura Lazaro 1 Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro w’i Betaniya, ikirorero cy’iwabo wa Mariya na Marita mwene se. 2 Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w’uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye. 3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye.” 4 […]

Yh 12

Yesu asīgwa amavuta na Mariya 1 Nuko hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba Yesu ajya i Betaniya, aho Lazaro, uwo Yesu yazuye yabaga. 2 Bamutekerayo ibyokurya bya nijoro, Marita arahereza, kandi na Lazaro yari umwe mu bicaranye na Yesu basangira. 3 Mariya yenda igice cy’indatira y’amavuta meza nk’amadahano y’agati kitwa narada y’igiciro cyinshi cyane, ayasiga ku […]

Yh 13

Yesu yoza ibirenge by’abigishwa be 1 Umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka. 2 Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire. 3 Yesu amenye […]

Yh 14

Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo 1 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4 Kandi aho njya, inzira murayizi.” 5 Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi […]

Yh 15

Yesu acira abigishwa umugani w’umuzabibu n’amashami yawo 1 “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye. 4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo […]

Yh 16

Yesu abwira abigishwa yuko bazarenganywa 1 “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. 2 Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. 3 Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. 4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. Umumaro Umwuka […]

Yh 17

Yesu asabira abigishwa be n’abandi bose bazamwizera 1 Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe, 2 nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. 3 Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri […]

Yh 18

Bafata Yesu 1 Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n’abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n’abigishwa be. 2 Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n’abigishwa be kenshi. 3 Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z’abasirikare n’abagaragu b’abatambyi bakuru n’ab’Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n’imuri n’intwaro. 4 Yesu […]

Yh 19

Pilato acira Yesu urubanza 1 Nuko Pilato aherako ajyana Yesu, amukubita imikoba. 2 Abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwenda w’umuhengeri. 3 Baramwegera baramubwira bati “Ni amahoro, Mwami w’Abayuda!” Bamukubita inshyi. 4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati “Dore ndamusohoye, ndamubazaniye ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.” 5 Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba […]

Yh 20

Kuzuka kwa Yesu 1 Ku wa mbere w’iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro. 2 Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.” 3 Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro. 4 […]