Yh 21

Yesu yiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya 1 Hanyuma y’ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya: 2 Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w’i Kana y’i Galilaya, na bene Zebedayo n’abandi bigishwa babiri bari bari kumwe. 3 Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati “Natwe […]