Yoz 11

Yabini ahamagaza abandi bami ngo bamutabare kurwanya Abisirayeli 1 Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w’i Madoni n’umwami w’i Shimuroni n’umwami wo kuri Akishafu, 2 n’abami b’ikasikazi mu gihugu cy’imisozi miremire, n’abo muri Araba ikusi h’i Kinereti, n’abo mu kibaya no mu misozi y’i Dori iburengerazuba. 3 Maze atumira Abanyakanāni b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori […]

Yoz 12

Amazina y’abami baneshejwe na Yosuwa 1 Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba. 2 Igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wari hagati mu […]

Yoz 13

Yosuwa ababwira ibice by’ibihugu bitarahindūrwa 1 Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa. 2 Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby’Abafilisitiya n’iby’Abanyageshuri byose, 3 uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. […]

Yoz 14

Yosuwa agabanya iyindi miryango y’Abisirayeli 1 Uko ni ko Abisirayeli bahindūye igihugu cy’i Kanāni kiba gakondo yabo, kandi Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu yose y’imiryango y’Abisirayeli barakibagabanya. 2 Imigabane irafindirwa nk’uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y’imiryango cyenda n’igice cy’umuryango, 3 kuko Mose ari we wari watanze gakondo y’imiryango ibiri […]

Yoz 15

Umugabane w’Abayuda 1 Umugabane w’umuryango w’Abayuda nk’uko amazu yabo ari, wagarukiraga ku rugabano rwa Edomu mu butayu bwa Zini ikusi, ku iherezo ryaho. 2 Kandi urugabano rwabo rw’ikusi rwaheraga mu iherezo y’Inyanja y’Umunyu mu kigobe cyayo cyerekeye ikusi, 3 rukazamuka kuri Akurabimu rwerekeye ikusi rukajya i Zini, rukazamuka iruhande rw’ikusi rw’i Kadeshi y’i Baruneya rukanyura […]

Yoz 16

Umugabane w’Abefurayimu 1 Umugabane wa bene Yosefu waheraga i Yorodani hateganye n’i Yeriko, no ku mazi ya Yeriko iburasirazuba mu butayu Urugabano rwawo rukazamuka ruva i Yeriko, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire rukagera i Beteli, 2 rugahera i Beteli rujya i Luzi, rukanyura mu rugabano rw’Abaruki rukagera Ataroti, 3 rukamanukana iburengerazuba ku rugabano rw’Abayafuleti kugeza […]

Yoz 17

Umugabane w’Abamanase 1 Bafindira umugabane w’umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n’i Bashani kuko yari intwari. 2 Bafindira n’umugabane wa bene Manase bandi nk’uko amazu yabo ari. Abo ni bo Abiyezeri na bene Heleki, na bene Asiriyeli […]

Yoz 18

Imiryango irindwi ituma intumwa zo kujya kureba uko bakebewe 1 Nuko iteraniro ryose ry’Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry’ibonaniro, igihugu kirabagomōkera. 2 Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo. 3 Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye? 4 […]

Yoz 19

Umugabane w’Abasimeyoni 1 Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w’Abayuda. 2 Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada, 3 na Hasarishuwali na Bala na Esemu, 4 na Elitoladi na Betula na Horuma, 5 na […]

Yoz 20

Imidugudu y’ubuhungiro 1 Uwiteka abwira Yosuwa ati 2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Mwitoranyirize imidugudu y’ubuhungiro, iyo nabategekesheje ururimi rwa Mose, 3 kugira ngo gatozi wishe umuntu wese, atabyitumye cyangwa atabizi ayihungiremo, kandi izajye ibabera ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi.’ 4 Gatozi uhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry’uwo mudugudu yisobanurire abatware bawo, na bo […]