Yoz 21

Umugabane w’Abalewi 1 Nuko abatware b’amazu y’Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli, 2 bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n’ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.” 3 Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n’ibikingi […]

Yoz 22

Yosuwa asezerera Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase 1 Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase 2 arababwira ati “Mwashohoje ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye. 3 Kandi icyo gihe cyose kugeza ubu ntabwo mwahemukiye bene wanyu, n’amategeko y’Uwiteka Imana yanyu na yo mwarayitondeye. 4 […]

Yoz 23

Yosuwa abihanangiriza kuzirukana amahanga asigaye 1 Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z’ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru, 2 ahamagaza Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru. 3 Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye […]

Yoz 24

Yosuwa atekerereza Abisirayeli ibyabaye, abihanangiriza gukorera Uwiteka wenyine 1 Yosuwa ateraniriza imiryango y’Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b’Abisirayeli n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo baza kwiyerekana imbere y’Imana. 2 Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, […]