1 Amateka 10

Gupfa kwa Sawuli

1 Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w’i Gilibowa.

2 Abafilisitiya basendekereza Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3 Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.

4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.

5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.

6 Uko ni ko Sawuli yatanze, n’abahungu be uko ari batatu, n’abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.

7 Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga.

8 Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n’abahungu be baraguye ku musozi w’i Gilibowa.

9 Baramucuza bajyana igihanga cye n’intwaro ze, batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.

10 Intwaro ze bazishyira mu ngoro y’imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.

11 Nuko ab’i Yabeshi y’i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,

12 ab’intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n’intumbi z’abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y’umwela w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.

13 Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry’Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze,

14 ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − four =