1 Amateka 9

1 Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvuka kwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli.

Abari batuye i Yerusalemu

Abayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloni ku bw’igicumuro cyabo.

2 Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’Abanetinimu.

3 Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, n’ab’Abefurayimu n’ab’Abamanase.

4 Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba Perēsi mwene Yuda.

5 N’abo mu Banyashilo, uw’imfura ni Asaya n’abahungu be.

6 N’abo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongo urwenda.

7 N’abo muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya mwene Hasenuwa,

8 na Ibuneya mwene Yerohamu, na Ela mwene Uzi mwene Mikiri, na Meshulamu mwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya,

9 na bene wabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bagabo bose bari abatware b’amazu ya ba sekuruza uko yari ari.

10 Kandi abo mu batambyi ni Yedaya na Yehoyaribu na Yakini,

11 na Azariya mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware w’inzu y’Imana,

12 na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, na Māsayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,

13 na bene wabo abatware b’amazu ya ba sekuruza babo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b’abahanga bashobora gukora umurimo w’inzu y’Imana.

14 Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari,

15 na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu,

16 na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elukana baturaga mu birorero by’Abanyanetofa.

17 Abakumirizi ni Shalumu na Akubu, na Talimoni na Ahimani na bene wabo, Shalumu ni we wari mukuru.

18 Kera barindaga irembo ry’umwami ry’iburasirazuba, ni bo bari abakumirizi b’ingando y’Abalewi.

19 Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra na bene wabo b’inzu ya sekuruza we. Abakōra ni bo basohozaga umurimo w’ubukumirizi w’inzugi z’ihema, kandi ba sekuruza babo ni bo bategekaga ingando y’Uwiteka bakaba abakumirizi b’irembo ryayo,

20 na Finehasi mwene Eleyazari ari we wabategekaga kera, kandi Uwiteka yabanaga na we.

21 Zekariya mwene Meshelemiya, ni we wari umukumirizi w’irembo ry’Ihema ry’ibonaniro.

22 Abo bose batoranirijwe kuba abakumirizi b’amarembo bari magana abiri na cumi na babiri, kandi babarirwaga mu birorero byabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, mu birorero byabo. Ni bo Dawidi na Samweli bamenya, bashyizeho mu mirimo yabo itegetswe.

23 Nuko bo n’abana babo baba ku murimo wo kurinda amarembo y’inzu y’Uwiteka, ari yo nzu y’ihema, bakajya ibihe.

24 Abakumirizi babaga ku mpande uko ari enye, iburasirazuba n’iburengerazuba n’ikasikazi n’ikusi.

25 Kandi bene wabo bo mu birorero byabo, bari abo kujya baza uko iminsi irindwi yashiraga bakabana na bo,

26 kuko abakumirizi bakuru bane b’Abalewi babaga ku murimo ntibakurwe, ari bo batwara ibyumba n’ububiko byo mu nzu y’Imana.

27 Bararaga bakikije inzu y’Imana, kuko ari bo bahawe umurimo wo kuyirinda no kuyikingura uko bukeye.

28 Kandi bamwe muri bo babitswaga ibintu bikoreshwa, kuko mu icyurwa ryabyo no mu isohorwa ryabyo byabarwaga.

29 Kandi bamwe muri bo bashyizweho umurimo wo kurinda ibintu, n’ibintu byose by’Ahera, n’ifu y’ingezi na vino n’amavuta, n’icyome n’imibavu.

30 Kandi bamwe mu bana b’abatambyi batunganyaga imibavu, bakayivanga.

31 Matitiya wo mu Balewi, imfura ya Shalumu Umukōra, ni we wari ufite umurimo wo gutegeka ibintu byakarangwaga ku byuma.

32 Kandi bamwe muri bene wabo b’Abakohati, ni bo bategekaga imitsima yo kumurikwa imbere y’Imana, bakayitegura uko isabato yatahaga.

33 Kandi abo ni bo baririmbyi, abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abalewi, babaga muri ibyo byumba ntibagire undi murimo bakora, kuko bakoraga umurimo wabo ku manywa na nijoro.

34 Abo ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abalewi, uko babyaranye, abagabo bakomeye babaga i Yerusalemu.

Amasekuruza y’Umwami Sawuli n’abamukomotseho

35 Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.

36 Umuhungu we w’imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,

37 na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti,

38 Mikuloti abyara Shimeyamu. Abo na bo baturana na bene wabo i Yerusalemu, bateganye.

39 Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

40 Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika.

41 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureya na Ahazi.

42 Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

43 Mosa abyara Bineya, mwene Bineya ni Refaya, mwene Refaya ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

44 Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo ni bo bene Aseli.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − two =