1 Amateka 3

Abakomoka kuri Dawidi

1 Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw’imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w’Umunyayezerēlikazi, uw’ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w’Umunyakarumelikazi,

2 uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti,

3 uwa gatanu ni Shefatiya umwana wa Abitali, uwa gatandatu ni Itureyamu umwana w’umugore we Egila.

4 Abo uko ari batandatu yababyariye i Heburoni, kandi yamazeyo imyaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma. Naho i Yerusalemu yamazeyo imyaka mirongo itatu n’itatu ari ku ngoma.

5 Kandi aba ni bo yabyariye i Yerusalemu: Shimeya na Shobabu na Natani na Salomo, uko ari bane ni aba Batishuwa umukobwa wa Amiyeli,

6 na Ibuhari na Elishama na Elifeleti,

7 na Noga na Nefegi na Yafiya,

8 na Elishama na Eliyada na Elifeleti, uko ari icyenda.

9 Abo bose bari abahungu ba Dawidi hatagiyeho ab’abaja, kandi Tamari yari mushiki wabo.

10 Umuhungu wa Salomo ni Rehobowamu, uwa Rehobowamu ni Abiya, uwa Abiya ni Asa, uwa Asa ni Yehoshafati.

11 Uwa Yehoshafati ni Yoramu, uwa Yoramu ni Ahaziya, uwa Ahaziya ni Yowasi.

12 Uwa Yowasi ni Amasiya, uwa Amasiya ni Uziya, uwa Uziya ni Yotamu.

13 Uwa Yotamu ni Ahazi, uwa Ahazi ni Hezekiya, uwa Hezekiya ni Manase.

14 Uwa Manase ni Amoni, uwa Amoni ni Yosiya.

15 Bene Yosiya uw’impfura ni Yohanani, uwo ubuheta ni Yehoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu.

16 Mwene Yehoyakimu ni Yekoniya, uwa Yekoniya ni Sedekiya.

17 Bene Yekoniya w’imbohe ni Sheyalutiyeli,

18 na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya.

19 Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi, bene Zerubabeli ni Meshulamu na Hananiya kandi Shelomiti yari mushiki wabo,

20 na Hashubu na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabuhesedi, uko ari batanu.

21 Bene Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya.

22 Bene Shekaniya ni Shemaya, bene Shemaya ni Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati, uko ari batandatu.

23 Bene Neyariya ni Eliyowenayi na Hizekiya na Azirikamu, uko ari batatu.

24 Bene Eliyowenayi ni Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani na Delaya na Anani, uko ari barindwi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =