1 Amateka 8

Urundi rutonde rw’abakomoka kuri Benyamini

1 Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n’uw’ubuheta Ashibeli, n’uwa gatatu Ahara,

2 n’uwa kane Noha, n’uwa gatanu Rafa.

3 Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi,

4 na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,

5 na Gera na Shefufani na Huramu.

6 Aba ni bo bene Ehudi, bari abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abaturage b’i Geba, bukeye babajyana ho iminyago i Manahati.

7 Kandi Nāmani na Ahiya na Gera na bo abajyana ho iminyago, kandi abyara Uza na Ahihudi.

8 Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy’i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra.

9 Abyarana n’umugore we Hodeshi, Yobabu na Sibiya na Mesha na Malukamu,

10 na Yewusi na Shakiya na Miruma. Abo ni bo bari abahungu be, abatware b’amazu ya ba sekuruza.

11 Kandi abyarana na Hushimu, Abitubu na Elipāli.

12 Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi, ari we wubatse Ono na Lodi n’imidugudu yaho,

13 na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abaturage ba Ayaloni birukanye abaturage b’i Gati,

14 na Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,

15 na Zebadiya na Aradi na Ederi,

16 na Mikayeli na Ishipa na Yoha bene Beriya,

17 na Zebadiya na Meshulamu, na Hizuki na Heberi,

18 na Ishimerayi na Izuliya, na Yobabu bene Elipāli,

19 na Yakimu na Zikiri na Zabudi,

20 na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,

21 na Adaya na Beraya, na Shimurati bene Shimeyi,

22 na Ishupani na Eberi na Eliyeli,

23 na Abudoni na Zikiri na Hanāni,

24 na Hananiya na Elamu na Anitotiya,

25 na Ifudeya na Penuweli, bene Shashaki,

26 na Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,

27 na Yāreshiya na Eliya na Zikiri bene Yerohamu.

28 Abo ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.

29 Kandi Yeyeli se wa Gibeyoni yaturaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.

30 Umuhungu we w’imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi na Bāli na Nadabu,

31 na Gedori na Ahiyo na Zekeri.

32 Mikuloti abyara Shimeya. Abo na bo baturanaga na bene se i Yerusalemu, bateganye.

Abakomoka kuri Sawuli

33 Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

34 Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika.

35 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

36 Ahazi abyara Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

37 Mosa abyara Bineya. Umuhungu we ni Rafa, mwene Rafa ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

38 Aseli yari afite abahungu batandatu amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo bose ni bene Aseli.

39 Bene Esheki murumuna we ni Ulamu imfura ye, uw’ubuheta ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.

40 Bene Ulamu bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari b’abarashi, bari bafite abahungu benshi n’abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab’abahungu ba Benyamini.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =