1 Kor 3

Kamere y’Abakorinto ibavutsa kwigishwa ibikomeye

1 Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo.

2 Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha

3 kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu?

4 Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?

5 Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk’uko Imana yabahaye umurimo?

6 Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.

7 Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.

8 Utera n’uwuhīra barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we,

9 kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo.

10 Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,

11 kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.

12 Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,

13 umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese.

14 Umurimo w’umuntu, uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho azahabwa ingororano,

15 ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu,nyamara ubwe azakizwa ariko nk’ukuwe mu muriro.

16 Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe?

17 Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.

18 Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by’iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.

19 Mbese ntimuzi ko ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.”

20 Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.”

21 Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu,

22 kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu

23 namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw’Imana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =