1 Kor 4

Inshingano y’ibisonga bya Kristo bikiranuka

1 Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.

2 Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.

3 Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza

4 kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza.

5 Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.

Icyubahiro cy’Abakorinto n’agaciro gake k’intumwa

6 Nuko bene Data, ibyo mbyigereranijeho jyewe na Apolo ku bwanyu nk’ubacira umugani, kugira ngo ibyo mvuze kuri twe bibigishe kudatekereza ibirenze ibyanditswe, hatagira umuntu wihimbaza arwana ishyaka ry’umwe agahinyura undi.

7 Mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk’abatagihawe?

8 Mumaze guhaga, mumaze gutunga ndetse mwimye nk’abami tutari kumwe. Yemwe icyampa mukimakugira ngo natwe twimane namwe.

9 Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y’abandi nk’abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu.

10 Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab’imbaraga, muri ab’icyubahiro naho twe turi ab’igisuzuguriro.

11 Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,

12 dukoresha amaboko yacu imirimo y’imiruho. Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana,

13 iyo dushebejwe turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk’umwavu w’isi n’ibiharurwa by’ibintu byose.

14 Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura nk’abana banjye nkunda,

15 kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.

16 Nuko rero ndabinginga kugira ngo munyigane.

17 Ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo, umwana wanjye nkunda ukiranukira Umwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk’uko nigisha hose mu matorero yose.

18 Ariko bamwe barihimbaza bibwira yuko ntazaza iwanyu.

19 Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y’abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo

20 kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga.

21 Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n’umutima w’ubugwaneza?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 1 =