1 Kor 6

Abakristo bahwiturirwa kutaburanira ku b’isi

1 Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?

2 Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?

3 Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo?

4 Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

5 Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?

6 Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?

7 Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?

8 Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.

9 Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,

10 cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.

11 Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.

Imibiri yacu ni ingingo za Kristo

12 Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.

13 Ibyokurya ni iby’inda, n’inda na yo ni iy’ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw’Umwami, kandi Umwami na we ni uw’umubiri.

14 Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.

15 Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

16 Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.”

17 Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.

18 Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nine =