1 Kor 5

Ubugoryi bukomeye bw’Abakorinto

1 Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe habonetse ubusambanyi, ndetse bw’uburyo butaboneka no mu bapagani, umuntu kwenda muka se.

2 Namwe murihimbaza aho kubabara, kandi ari byo byari bibakwiriye ngo uwakoze icyo cyaha akurwe muri mwe,

3 kuko jyewe nubwo ntari kumwe namwe mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka, kandi ubwo bimeze bityo namaze gucira ho iteka uwakoze ibisa bityo nk’aho mpari,

4 kandi ubwo nari nteraniye hamwe namwe mu mutima wanjye dufite ububasha bw’Umwami wacu Yesu, nahawe ubutware na we

5 kugira ngo uwo muntu muhe Satani umubiri we urimbuke, umwuka we ubone kuzakira ku munsi w’Umwami Yesu.

6 Kwīrāta kwanyu si kwiza. Ntimuzi yuko agasemburo gake gatubura irobe ryose?

7 Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.

8 Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya.

Ibyo kwitandukanya n’Abakristo gito

9 Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi.

10 Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi.

11 Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi, cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire na we.

12 Mbese mpuriye he no gucira abo hanze urubanza? Namwe abo mucira urubanza si abo muri mwe?

13 Ariko abo hanze Imana ni yo izabacira ho iteka. Mukure uwo munyabyaha muri mwe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 6 =