1 Kor 9

Umudendezo w’ababwirizabutumwa

1 Mbese si ndi uw’umudendezo? Si ndi intumwa? Sinabonye Umwami wacu Yesu? Namwe ntimuri umurimo wanjye mu Mwami?

2 Niba ku bandi ntari intumwa ariko kuri mwe ndi yo, kuko mwebwe ubwanyu ari mwe kimenyetso cyanjye cyo kuba intumwa y’Umwami.

3 Ibi ni byo nireguza ku bandega.

4 Mbese ntitwemererwa kurya no kunywa?

5 Ntitwakwemererwa kugira abagore bizera, ngo tujyane na bo nk’uko izindi ntumwa zigenza, na bene se b’Umwami Yesu na Kefa?

6 Cyangwa jyewe na Barinaba ni twe twenyine tutemererwa kuruhuka kwikorera?

7 Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame?

8 Mbese ibyo mbivuze nk’umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo?

9 Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyora ingano.” Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa,

10 cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhūzi akwiriye guhūra yiringira kuzahabwaho.

11 Mbese ubwo twababibyemo iby’Umwuka, ntibikwiriye ko tubasaruramo ibyo gutunga umubiri?

12 Abandi ko bafite ubwo butware kuri mwe, nkanswe twebwe?

Ariko ntituragakoresha ubwo butware, ahubwo twihanganira byose kugira ngo tutabera inkomyi ubutumwa bwiza bwa Kristo.

13 Ntimuzi yuko abakora imirimo yo mu rusengero batungwa n’iby’urusengero, kandi abakora imirimo y’igicaniro bakagabana iby’igicaniro?

14 N’Umwami wacu ni ko yategetse, ko abavuga ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa.

15 Ariko jyeweho nta cyo muri byo nakurikije, kandi sinandikiye ibyo kugira ngo mubinkorere. Ibyambera byiza ahubwo ni uko napfa, kuruta ko umuntu yahindura ubusa uko kwirata kwanjye.

16 Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano.

17 Iyo mbikora mbikunze ndagororerwa, ariko iyo mbikora ngononwa mbitewe gusa n’uko mpawe ubusonga,

18 nzagororerwa iki?Nuko rero iyo mvuga ubutumwa mbuvuga ku buntu, ntakurikije rwose ubutware bwanjye bw’umubwirizabutumwa.

Pawulo yifatanya n’abantu batari bamwe ngo abone uko abakiza

19 Nubwo kuri bose ndi uw’umudendezo, nihinduye imbata ya bose kugira ngo ndusheho kunguka benshi.

20 Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda kugira ngo nunguke Abayuda, no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko nubwo ku bwanjye ntatwarwa na yo, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko.

21 Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, kugira ngo nunguke abadafite amategeko, ariko ku Mana sindi udafite amategeko ahubwo ntwarwa n’amategeko ya Kristo.

22 Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.

23 Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo.

24 Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.

25 Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.

26 Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.

27 Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =