1 Pet 4

1 Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha,

2 ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.

3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.

4 Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya,

5 nyamara bazabibazwa n’uwiteguye guca imanza z’abazima n’abapfuye.

6 Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwa ubutumwa bwiza, ari ukugira ngo bacirwe urubanza mu mubiri mu buryo bw’abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw’Imana.

7 Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.

8 Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.

9 Mucumbikirane mutitotomba,

10 kandi nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi.

11 Umuntu navuga avuge nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose. Amen.

12 Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano.

13 Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.

14 Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w’Imana.

15 Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.

16 Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw’iryo zina.

17 Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?

18 Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?

19 Nuko rero, abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + one =